Abashyitsi baragwira ! :

Rwiyamirira, Kagozi na Bwenge bahagurutse Cyarubare bajyana gusura munywanyi wabo Sezikeye wari utuye Sovu na Sibagire.

Barenga imisozi baterera iyindi, bamaze guhinguka Shyogo na Shyanda ijoro riba riraguye.

Ni bwo bigiriye inama yo kujya gucumbika ku rugo bari babonye hafi yabo.

Wagira ngo Bwenge yahise amenya ko ba nyir'ururugo bari barangije gufungura, cyakora hasigaye utwo bararije abana.

Bene urugo babaza abo bagenzi uko bitwa, abandi bavuga amazina yabo bageze kuri Bwenge ati «nitwa Abashyitsi.»

Nyir'urugo abanza kwicara arabaganiriza, hashize akanya abwira ab'iwe ati «ngiye kuruhuka, none zana twa turyo twari twararije abana uhe abashyitsi.»

Ibiryo bimaza kuza Bwenge abwira bagenzi be ati «bavuze ko bagaburira abashyitsi kandi ni jyewe witwa gutyo, ubwo mwebwe muraba mutegereje, buriya barabatekera ibyanyu.»

Si bwo Bwenge abiriye wenyine! Hashize akanya nyir'urugo arongera ahamagara umugore ati «ndakeka twa turyo twabaye iyanga, reba na ya mineke iri ku rusenge na yo uyihe abashyitsi.»

Imineke barayizana, Bwenge ati «mwumvise ko iyi na yo ari iy'abashyitsi, ubwo mwe murakomeza kuba mutegereje.»

Erega imineke na yo Bwenge ayihinaho wenyine.